Ubushakashatsi bw'Ubuzima bwo mu Mutwe

Guided Act
and Feel Rwanda

Gushyigikira ubuzima bwo mu mutwe mu Rwanda — serivisi nshya yo gufasha abantu bafite agahinda gakabije hakoreshejwe interineti.

Soma Byinshi
Komeza
Abafatanyabikorwa begeranye
10–15
Iminota yo gusubiza

Ni gute ubu bushakashatsi bukorwa?

Ubu bushakashatsi bugamije kumenya ibitekerezo byanyu ku bijyanye na serivisi nshya yo gufasha abantu bafite agahinda gakabije (depression) hakoreshejwe interineti mu Rwanda, yitwa "Guided Act and Feel – Rwanda".

Muri ubu buryo bushya, umuntu ashobora gusoma amakuru ajyanye n'indwara y'agahinda gakabije, hamwe n'imyitozo ashobora gukora hifashishijwe interineti yo muri telefone cyangwa mudasobwa, kugirango amere neza.

Hazaba hari umujyanama wahawe amahugurwa azajya avugana n'uwitabiriye iyi serivisi buri cyumweru kuri telefone kandi amufashe gusobanukirwa niba hari ibyo atumvise neza.

Ni gute wakwitabira?

  • 1
    Subiza ibibazo Ibibazo byoroshye biragutwara iminota 10–15 gusa.
  • 2
    Amakuru y'ubuzima Tubaza amakuru ajyanye n'ubuzima bwawe ndetse n'ibitekerezo byawe ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe.
  • 3
    Gutegura ikoranabuhanga Uranabazwa ibibazo birebana n'ukuntu waba witeguye gukoresha iyi serivisi.
Itabire Ubu
Flyer ya Guided ACT and Feel

Umuyobozi w'Ubushakashatsi

Theogene Uwizeyimana

Theogene Uwizeyimana

PhD Candidate · Amsterdam UMC

Theogene Uwizeyimana

Theogene ni umunyeshuri wa PhD mu Ishami ry'Ubuvuzi bwo mu Mutwe (Psychiatry) mu Bitaro bya Kaminuza ya Amsterdam mu Buholandi (Amsterdam University Medical Center, Netherlands).

Ubushakashatsi bwe bwibanda ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu kuvura indwara zihariye z'ubuzima bwo mu mutwe, nk'agahinda gakabije (depression) mu Rwanda, ndetse no gusuzuma uburyo ikoranabuhanga ryakifashishwa mu gutanga serivisi z'ubuvuzi bwo mu mutwe mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, cyane cyane muri Afurika.

Ubushakashatsi bwa Theogene buterwa inkunga na porogaramu ya Marie Sklodowska-Curie GROW COFUND Programme, ibarizwa mu Muryango w'Ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi (European Union).

🏆

Muri 2023, Theogene yahawe igihembo cy'Umushakashatsi Muto muri Afurika n'ishyirahamwe Merck Foundation — "Best Young African Researcher Award".

Abagize Itsinda

Dr. Nadia Van Der Spek

Dr. Nadia Van Der Spek

Senior Researcher in the Department of Psychiatry, Amsterdam UMC & Urban Mental Health, Institute of Advanced Studies, University of Amsterdam, Netherlands

Dr. Darius Gishoma

Dr. Darius Gishoma

Mental Health Division Manager at Rwanda Biomedical Center; Ministry of Health & Associate Professor of Clinical Psychology, University of Rwanda

Prof. dr. Claudi Bockting

Prof. dr. Claudi Bockting

Professor of Clinical Psychology in the Department of Psychiatry, licensed clinical psychologist, Amsterdam UMC & Centre for Urban Mental Health, University of Amsterdam, Netherlands

Imiryango Tufatanyije

Amsterdam UMC
University of Amsterdam
EU Funded
Rwanda Biomedical Center
GROW COFUND