Dr. Nadia Van Der Spek
Senior Researcher in the Department of Psychiatry, Amsterdam UMC & Urban Mental Health, Institute of Advanced studies, University of Amsterdam, Netherlands
Ubu bushakashatsi bugamije kumenya ibitekerezo byanyu ku bijyanye na serivisi nshya yo gufasha abantu bafite agahinda gakabije (depression) hakoreshejwe interineti mu Rwanda, yitwa âGuided Act and Feel â Rwandaâ.
Muri ubu buryo bushya, umuntu ashobora gusoma amakuru ajyanye ni indwara y agahinda gakabije, hamwe nâ imyitozo ashobora gukora hifashishijwe interineti yo muri telefone cyangwa mudasobwa, kugirango amere neza, Hazaba hari umujyanama wahawe amahugurwa (ashobora kuba umujyanama wâubuzima usanzwe, cyangwa undi muntu watoranijwe).
Uyu mujyanama wahuguwe azajya avugana nâuwitabiriye iyi serivisi buri cyumweru kuri telefone kandi amufashe gusobanukirwa niba hari ibyo atumvise neza. Uwo mujyanama azajya afatanya ndetse anagenzurwe nâumuganga wâinararibonye mu buvuzi bwâindwara zo mu mutwe.
Wakwitabira usubiza ibibazo biri bukurikire. Biragutwara iminota iri hagati ya 10 â 15 ukaba usoje.
⢠Urabazwa amakuru ajyanye n ubuzima bwawe bwite (urugero: imyaka ufite, umwuga ukora, nâibindi), amakuru ajyanye nuko ubona ibijyanye nâubuzima bwo mu mutwe, ndetse nâibitekerezo byawe ku bijyanye nâiyo gahunda yo kuvura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
⢠Uranabazwa ibibazo birebana nâukuntu waba witeguye gukoresha cyangwa gusaba abandi gukoresha iyi serivisi.Theogene ni umunyeshuri wa PhD mu Ishami ryâUbuvuzi bwo mu Mutwe (Psychiatry) mu Bitaro bya Kaminuza ya Amsterdam mu Buholandi (Amsterdam University Medical Center, Netherlands). Ubushakashatsi bwe bwibanda ku ikoreshwa ryâikoranabuhanga mu kuvura indwara zihariye zâubuzima bwo mu mutwe, nkâagahinda gakabije (depression) mu Rwanda, ndetse no gusuzuma uburyo ikoranabuhanga ryakifashishwa mu gutanga serivisi zâubuvuzi bwo mu mutwe mu bihugu bikiri mu nzira yâamajyambere, cyane cyane muri Afurika.
Ubushakashatsi bwa Theogene buterwa inkunga na porogaramu ya Marie Sklodowska-Curie GROW COFUND Programme, ibarizwa mu Muryango wâUbumwe bwâibihugu byâUburayi (European Union). Theogene yabanje gukorera muri University of Global Health Equity (UGHE) mu Rwanda, aho yakoraga ibikorwa byâubushakashatsi kuri gahunda ya USAID yitwaga Inclusive Nutrition and Early Childhood Development (INECD) âGikuriro Kuri Boseâ. Muri 2023, Theogene yahawe igihembo cyâUmushakashatsi Muto muri Afurika nâishyirahamwe Merck Foundation, kizwi nka âBest Young African Researcher Awardâ. Theogene afite impamyabumenyi mu buhanga mu byâimiti (Pharmacy) ndetse na Master of Public Health (MPH) yakuye muri Mount Kenya University Rwanda.
Senior Researcher in the Department of Psychiatry, Amsterdam UMC & Urban Mental Health, Institute of Advanced studies, University of Amsterdam, Netherlands
Mental Health Division Manager at Rwanda Biomedical Center; Ministry of Health & Associate Professor of Clinical Psychology, Mental health Department, College of Medicine and Health Sciences, University of Rwanda
Professor of Clinical psychology in the Department of Psychiatry, licensed clinical psychologist, Amsterdam UMC & Centre for Urban Mental Health, Institute of Advanced studies, University of Amsterdam, Netherlands